Ella umaze kwamamara mu gutangaza amakuru y’ibyamamare nyarwanda biba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse muri iyi minsi akaba ari mu munyenga w’urukundo na Lick Lick, yaganirije umwe mu bahanga mu gufotora no gutunganya amashusho Christian Kayiteshonga wahishuye byinshi.
Muri iki kiganiro cy’iminota
irindwi, Ella atangira abaza Chris igihe yatangiriye kugirira inzozi
zo kumva yavamo umufotozi, undi nawe amusubiza agira ati: ”Inzozi zanjye zatangiye
ubwo nari nkiri muto mfite imyaka 8, mpereye kuri camera ya telefone ya Papa.”
Arakomeza ati:”Bwa mbere mfotora hari mu isabukuru y’amavuko ku myaka 14, ni bwo nahawe camera mbifata nko gusoza amasomo yanjye mu gufotora.”
Ku bijyanye n'icyo yumvaga yifuza kwiga ubwo yajyaga gutura muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yavuze ko byari ibijyanye no gutunganya imbere mu mazu. Ati”Nza hano nari mfite indoto zo kwiga ibijyanye no gutunganya mu mazu imbere ‘Interior Design’.”
Ibi
avuga ko ari ibintu yakunze mu buto bwe ndetse benshi mu bantu bamusuraga bibazaga
ukuntu ategura ahantu aba, bamwe bakibaza niba ari umuhungu uhaba cyangwa
umukobwa kuko akantu kose kabaga kari ku murongo.
Uyu mugabo kandi avuga
ko yishimiye cyane gukorana n’abarimo Meddy na Lick Lick ku mishinga itandukanye
y’indirimbo zirimo Adi Top, All Night na Downtown aho we yabaga ahanini
akurikirana ibijyanye n’urumuri.
Agaruka ku
rugendo rw’urukundo rwe n’umwe mu bahanga muri filimi, ubuhanga mu buhanzi n’imivugo, Malaika Uwamahoro, banamaze no kuba umwe nk’umugabo n’umugore, ati: ”Nararongoye hagiye
gushira imyaka ibiri, twahuriye mu Rwanda binyuze kuri mubyara we.”
Mu gusoza agira inama abifuza kwinjira mu bijyanye no gutunganya amashusho y’indirimbo, filime n’amafoto ati: ”Gukunda ubuhanzi ukabuha umwanya, igihe kiragera nabwo bukagukunda. Gusa iyo ubikoze kuko runaka yabikoze ushaka kumera nkawe, ntibikunda.”
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYA ELLA NA CHRIS KAYITE
TANGA IGITECYEREZO